BBC igiye gutangiza amahugurwa ku banyamakuru bafite ubumuga muri Africa

BBC yatangaje ko igiye gutangiza uburyo bwo guha amahugurwa abanyamakuru b'Abanyafurika bafite ubumuga.
Ubu buryo buzwi nka "Aim High" cyangwa 'haranira kugera kure', ugenekereje mu Kinyarwanda, buzatangira mu kwezi kwa kane k'umwaka utaha wa 2020.
Buzajya buha amahugurwa amara amezi atatu abantu batatu bafite ubumuga bashaka kuba abanyamakuru.
Ubwo yatangaga ikiganiro mu biro bya BBC by'i Nairobi muri Kenya ku munsi w'ejo ku wa gatatu, Tony Hall, umuyobozi mukuru wa BBC, yavuze ko abazajya batsindira aya mahugurwa bazajya bayahererwa mu biro by'i Nairobi.
Yavuze ko bazajya bakorana n'amatsinda y'abanyamakuru ba BBC bakora mu rurimi rw'Icyongereza ndetse no mu zindi ndimi zo muri Afurika, ibiganiro byabo binyure kuri televiziyo no ku mbuga za internet.
Bwana Hall yagize ati: "Turabizi ko bigoye ku bantu bafite ubumuga kubona umwanya wo gukora mu itangazamakuru".
"[Uburyo bwa] Aim High buzajya buha abafite ubumuga amahugurwa y'ubumenyi-ngiro, amahugurwa yihariye kuri bo nk'abafite ubumuga ndetse n'imenyereza-mwuga, kandi nshishikarije abantu kuyasaba".
Umuntu uwo ari we wese ufite ubumuga - ubugaragarira ijisho cyangwa ubudahita bugaragara ku jisho - yemerewe gusaba guhabwa ayo mahugurwa.
Amakuru ajyanye n'uko wasaba ayo mahugurwa azatangazwa mu gihe cya vuba kiri imbere.










