Imvo n'Imvano ku kibazo cy'abimukira b'imbere mu gihugu n'abanyamahanga baza mu Rwanda
Ikiganiro Imvo n'Imvano cyacu uyu munsi kuwa gatandatu tariki 26 z'ukwezi kwa karindwi umwaka wa 2025, turavuga k'ubushakashatsi bw'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare (NISR) ku mibereho y'ingo mu Rwanda cyane cyane ariko ku kibazo cy'abimukira b'imbere mu gihugu bava mu gace kamwe bajya mu kandi, ndetse na bamwe mu banyamahanga baza mu Rwanda mu rwego rwo gushakisha imibereho
Ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu miliyoni 1,8 bimukiye mu bice bitandukanye by'igihugu mu myaka itanu ishize, barimo miliyoni 1,3 bafite imyaka 16 bivuze ko bari mu kigero cyo gukora.
Ubushakashatsi bugaragaza ko benshi bimukira mu mujyi wa Kigali, ariko ko hari n'abatari bacye bava mu mujyi wa Kigali cyangwa mu tundi turere tw'u Rwanda bakajya gushakira akazi ahandi muzindi ntara.
Abashakashatsi n'impuguke mu bukungu bavuga ko umubare w'abimuka bava aho batuye bajya gushaka akazi ahandi kuba uri hejuru cyane ari ikibazo gikomeye kuri leta no ku mibereho y'abaturage "kuko bigaragaza ikibazo cy'ubushomeri kiri hejuru''

Ariko kandi bakagaragaraza ko zimwe mu ngamba za leta zo kubaka ibyanya by'inganda hirya no hino mu gihugu zishobora gufasha kugabanya imibare y'abimuka bava aho hari batuye bajya gushakira akazi mu mijyi.
Turajya mu Burengerazuba bw'u Rwanda habarizwa abimukira benshi baturutse mu bindi bice by'u Rwanda. Impuguke mu by'ubukungu zivuga ko impamvu ari uko hari imijyi iri ku mupaka w'u Rwanda na Repuburika ya Demokrasi ya Congo bituma abantu bajya gushakayo imirimo n'imibereho kubera amahirwe ahari y'urujya n'uruza, ubucuruzi n'ubukerarugendo by'abatuye ibihugu byombi.
Iki kiganiro mwagiteguriwe kandi murakigezwaho na Yves Bucyana.