Imvo n'Imvano ku iyicarubozo muri zimwe muri gereza zo mu Rwanda
Uyu munsi turabasubiriramo ikiganiro twabagejejeho ubushize kw'iyicarubozo ryagiye rivugwa muri zimwe muri gereza zo mu Rwanda cyane cyane iryamenyekanye cyane n'iryakorerwaga abafungwa muri gereza ya Rubavu.
Urwego rwa leta rushinzwe za gereza kenshi rwumvikanye ruhakana ibikorwa by'iyicarubozo bivugwa mu magereza, rukavuga ko aho icyo kibazo kibonetse uwabikoze aba yabikoze ku giti cye.
Muri iki kiganiro twasuye bamwe mu bafungiwe kandi bagakorerwa ibikorwa by'iyicarubozo muri gereza ya Nyakiriba iherereye mu karere ka Rubavu baduha ubuhamya bwabo.
Bamwe mu bagize uruhare mu bikorwa by'iyicarubozo muri iyi gereza barimo uwari umukuru wa gereza ya Rubavu bahamwe n'ibi byaha bakatirwa gufungwa.
Komisiyo y'igihugu y'uburenganzira bwa Muntu itangaza umuhate ukomeye ishyira mu kurwanya iyicarubozo, cyane cyane irivugwa muri za gereza.
Mu mwaka wa 2015, leta y'u Rwanda yashyikirije Umuryango w'Abibumbye inyandiko yemera amasezerano yubahirizwa ku bushake kurwanya iyicarubozo n'ibindi bihano by'ubugome, bidakwiriye umuntu cyangwa bimutesha agaciro.Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ariya masezerano u Rwanda rwashyizeho Urwego rw'Igihugu rushinzwe gukumira iyicarubozo ruri muri Komisiyo y'Uburenganzira bwa Muntu.
IKiganiro cyo kuri uyu munsi mwagiteguriwe kandi murakigezwaho na Yves Bucyana,